Izuba
DUKURIKIRE  Abo Turi bo
Imyidagaduro

Ndi umuhanuzi-Professor Nigga

0

402

30/05/2013
Umuhanzi Karasira Aimbable bita Professor Nigga (Ifoto/Interineti)


Umuhanzi Karasira Aimbable bita Professor Nigga uzwi mu ndirimbo "Carte rouge” "I doubt", "Shikareti" aravuga ko iyo arebye imiririmbire ye asanga  ari nk'umuhanuzi.

Mu kiganiro Professor Nigga yagiranye n’ikinyamakuru Izuba Rirashe kuwa 30 Gicurasi 2013,yavuze ko impamvu ahamya ko ari umuhanuzi abiterwa nuko ibihangano bye biba bivugisha ukuri ati "njyewe mbona ndi intumwa ya rubanda kuko ibyo mvuga nubwo abantu batabyemera, ariko mvugisha ukuri kandi ibyo mvuga aba ari byo ijana ku ijana igihe kizagera babimenye”.

Professor Nigga yavuze ko indirimbo zikunzwe muri iyi minsi ari nka "Bagupfusha ubusa, Umwana uhiye, Kuzura umugara n’izindi, ariko umunsi uzagera bagakunda indirimbo ze nka Carte rouge, Ceceka n’ Isengesho ry’Abashomeri.

Professor Nigga yagize ati "hari abantu banga kumva ibihangano byanjye kubera ko mu ndirimbo ndirimba nkoreshamo amagamabo akakaye, ariko iyo nicaye nkazisoma nsanga nta kitumvikana kirimo bikaba byaranatumye zidacurangwa cyane ku maradiyo”.

Professor Nigga yavuze ko aririmba ku buzima bw’abantu yaba mu mibanire no muri Politiki bityo atari amagambo akakaye nk’uko bikunze kuvugwa.

Professor Nigga yagize ati "abantu bavuga ko icyo bampora ari uko nkoresha amagambo akomeye mu ndirimbo zanjye, ariko niyo nayavuga sinarusha Tuff Gangz n’abandi bose baririmba Hip Hop”.

Professor akomeza avuga ko niba abanyamakuru badashaka gukina indirimbo ze nta kibazo bimubwiye kandi ntibizamubuza gukora muzika.

Reba indirimbo "I Doubt" ya Professa Nigga hano hasi




0

402

30/05/2013
Share on Facebook
Comments - Bimburira abandi gutanga Igitekerezo cyawe -

Aha ugomba kuhuzuza
Izina
Email
Igitekerezo *


AMASHAKIRO

Survey

Muri aya masositeye y’itumanaho, ni iyihe igerageza gukora neza?
MTN
Tigo
Airtel

TWOHEREREZE INKURU

Twitter

Newsletter


Inkuru mu mashusho




Création de site internet au Rwanda: Netinka Rwanda