Izuba
DUKURIKIRE  Abo Turi bo
Imyidagaduro

Miliyoni zisaga 27 muri filimi “Zirara zishya”

0

1 514

30/11/2013
Umukinnyi w’amafilimi Kalisa Ernest bita Samusure (Ifoto/Interineti)


Ibice 11 bya filimi yiswe "Zirara zishya” bimaze gutwara akayabo k’amafaranga y’u Rwanda miliyoni makumyabiri n’indwi n’ibihumbi magana atanu (27.500.000Frs).

Mu kiganiro Samusure yagiranye n’ikinyamakuru Izuba Rirashe yavuze ko

bimwe mu byatumye filimi Zirara zishya ivuga ku bibazo byo mu ngo, itwara amafanga agera kuri 27.500.000 harimo kwandika inkuru, kuyitoza abakinnyi, gufata amashusho, kuyatunganya, kuyishyira kuri CD, kuyifunika neza, guhemba abakinnyi, kwishyura abayitunganyije ndetse n’ibyifashishwa mu kuyikina.

Samusure abajijwe ibice biteganyijwe kugira ngo inkuru ivuga kuri iyo filimi izarangire yagize ati "dufite intego yo gukina kugeza dushaje tugacaho.”

Ni muri urwo rwego itorero "Abasare” bafite intego yo gukomeza guhimba ibice byinshi bya filimi kuko kugeza ubu hari gukinwa ibice 12 ndetse na 13 bateganya ko bizasohoka mu minsi iri imbere.

0

1 514

30/11/2013
Share on Facebook
Comments - Bimburira abandi gutanga Igitekerezo cyawe -

Aha ugomba kuhuzuza
Izina
Email
Igitekerezo *


AMASHAKIRO

Survey

Muri aya masositeye y’itumanaho, ni iyihe igerageza gukora neza?
MTN
Tigo
Airtel

TWOHEREREZE INKURU

Twitter

Newsletter


Inkuru mu mashusho




Création de site internet au Rwanda: Netinka Rwanda