Izuba
DUKURIKIRE  Abo Turi bo
Ubukungu, Amakuru

Pella Rwanda Resources Ltd yemerewe gucukura muri Rwamagana

0

572

19/09/2013
Uhereye ibimoso; Thomas wari uhagarariye sosiyete Pella, Nziratimana, Umunyamabanga wa Leta muri Minerena, Imena Evode na Claire Kamanzi , umuyobozi mukuru wa RDB( foto Kisambira T)


Leta y’u Rwanda na sosiyete ikora ubucukuzi n’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro ya "Pella Rwanda Resources Ltd” Ku gicamunsi cyo ku wa 19 Nzeri 2013 basinyanye amasezerano aha uburenganzira iyo Sosiyete gukorera gukorera mu Mirenge ya Musha na Ntunga mu Karere ka Rwamagana.

Ni umushinga uzatwara Miliyoni 22 z’amadolari mu gihe cy’imyaka 5, amabuye y’agaciro aboneka muri Musha na Ntunga akaba ari cassiterite (tin), tantalite na tungsten.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, Imena Evode  avuga ko ko kwegurira Pella Rwanda Resources Ltd ibyo birombe biri muri gahunda ya Leta yo kwegurira abikorera imishinga imwe n’imwe ya Leta yashyizweho muri 2006.

Ahantu iyi sosiyete yeguriwe hari ku buso bwa hegitare 3.000.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kwihutisha iterambere (RDB), Akamanzi Claire washyize umukono kuri ayo masezerano ku ruhande rw’u Rwanda, yavuze ko bishimishije kuba ayo masezerano asinywe nyuma y’igihe kinini cy’imishyikirano.

Pella Resources Ltd ifite ubunararibonye bw’imyaka 18 mu bijyanye n’ubushakashatsi, ubucukuzi n’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro mu bihugu bigera 19 byo ku migabane y’Iburayi na Afurika.

Thamas Nziratimana wari uyihagarariye mu isinywa ry’ayo masezerano, yashimiye u Rwanda ko ari igifite ubushake bwo gukorana n’ishoramari kurusha ibindi bihugu.

Ku kibazo cy’ibyo abaturage, by’umwihariko abaturiye ako gac,e bazungukira muri uwo mushinga, Nziratimana yasobanuye ko hari ibihumbi 5000 by’amadorali kuri ayo bizakoreshwa mu mezi atatu mu bikorwa bimwe na bimwe bifiteye abo baturage akamaro.

Abaturage ngo bazabona akazi mu rwego rwo kurwanya ubukene, bahambwe ubumenyi binyuze mu mahugurwa bazahabwa bityo babone ubumenyi buhagije cyane urubyiruko bamenya ako kazi neza ndetse n’ibidukikije bizitabwaho hatunganywa aho hantu ngo hakunze gukorwa nabi mu bihe byahise.

Kugeza ubu mu Rwanda hari amasosiye n’amakoperative akora imirimo y’ubucukuzi ari hagati ya 250 na 300.


0

572

19/09/2013
Share on Facebook
Comments - Bimburira abandi gutanga Igitekerezo cyawe -

Aha ugomba kuhuzuza
Izina
Email
Igitekerezo *


AMASHAKIRO

Survey

Muri aya masositeye y’itumanaho, ni iyihe igerageza gukora neza?
MTN
Tigo
Airtel

TWOHEREREZE INKURU

Twitter

Newsletter


Inkuru mu mashusho



  

Création de site internet au Rwanda: Netinka Rwanda