Izuba
DUKURIKIRE  Abo Turi bo
Amakuru

Gicumbi: Ibigabiro by’Abami mu nzira yo kwibagirana

Author :

2

373

25/04/2013
Umwe mu bashyinguwe aha wabashije kubakirwa ni Kigeri IV Rwabugili bitaga Inkotanyi cyane (Ifoto/Nsengiyumva F.)


Nubwo Akarere ka Gicumbi, Umurenge wa Rutare ho mu Kagali ka Gasharu ari igicumbi cy’amateka yaranze Abami b’u Rwanda kuko hashyinguwe umubare munini w’Abami n’Abamikazi, bamwe mu bahaturiye bavuga ko hatagize igikorwa mu kubungabunga ayo mateka yazagera aho agasibangana.

Mu kiganiro n’ikinyamakuru Izuba Rirashe, bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Rutare bagitangarije ko bimwe mu bigabiro by’Abami (ibiti binini usanga biteye ahashyinguye Umwami cyangwa Umwamikazi) usanga bigenda bisaza cyangwa bikarengerwa n’ibihuru kuko bitagira umuntu ubyitayeho. Aba baturage ariko baranasanga hakagombye gushyirwaho uburyo bwiza bwo gucunga aha hantu hakaba hagirwa agace ndangamurage.

Aganira n’iki kinyamakuru, umukecuru Nyirakarama Siteliya w’imyaka 80 uturiye ibigabiro by’Abami, yagitangarije ko aha hantu Abami bagiye bahatabarizwa (bahashyingurwa) ataravuka, ariko ko yiboneye n’amaso ye ugushyingurwa kwa Nyirayuhi.

Nyirakarama aragira ati "Aka gace kacu gashyinguyemo Abami bari indwanyi kuko indagu zavugaga ko bagomba gushyingurwa hakurwa y’uruzi rwa Nyabarongo. Ababyeyi bacu batubwiye ko bahazanwaga n’abiru. Umuturage ntiyahambaga yaherukaga acukura, ariko Nyirayuhi we bamuzana nari umwana mbireba n’amaso. Nka kiriya giti ureba ni icyatewe na Kigeli Ndabarasa ubwo yari amaze kwirukana Abahima, ari bwo berekezaga mu Nkole. Ababyeyi banjye baje muri iyi sambu nyuma yo kwirukanwa na Basebya ba Nyirantwali.

Umukecuru Nyirakarama akomeza avuga ko ubwo bazaga gushyingura Umwami cyangwa Umwamikazi, bafataga inzu yari isanzwe ituwe bakayicukuramo imva, ariko ko mu guhamba nta muturage wabaga yemerewe kuhegera kuko na nyuma harindwaga bikomeye kugeza igihe inzu izashengukira.

Nyirakarama arakomeza agira ati "Ubwo bazanaga Umwamikazi Nyirayuhi baje kumushyingura, byabaye ngombwa ko bakura mu nzu uwitwaga Baziki, ariko iyo bagukuraga mu nzu washakirwaga indi yo guturamo. Mu gihe bari barangije kumushyingura bahateye igiti cy’umurinzi (umuko) Ino hashyinguye abami batandukanye barimo Kigeli IV Rwabugili, Mutara II Rwogera, Gahindiro Ka Mibambwe na Kigeri Ndabarasa, aho bagiye hejuru bashyiraho ibigabiro.

Bagirishya Lucien wo mu Mudugudu wa Buyegero Akagari ka Gasharu ho mu Murenge wa Rutare, arasanga n’ubwo aya mateka yaranze Abami b’u Rwanda agenda asibangana, yakagombye gusigasirwa akaba yakifashishwa n’abakiri bato baza kuhasura no kumenya uburyo Abami b’u Rwanda cyane cyane abagize uruhare mu kurwagura bagiye bahashyingurwa.

Bagirishya aragira ati "Ahantu nk’aha hari Abami b’u Rwanda, ni agace ndangamurage. Hafashwe neza habyazwa umusaruro nk’uko tujya twumva ngo ingagi zikurura ba mukerarugendo. Hakagombye gushyirwaho urwego rushinzwe kuhitaho by’umwihariko hakazajya hanakorerwa isuku.

Nk’uko bitangazwa n’undi muturage wo muri uyu Murenge wavutse muri 1963 witwa Ntahobadashyira Adiriyani, ibigabiro by’Abami ni ibiti bitangaje kuko usanga imbuto zabyo zihunguka ku buryo utabasha kuzitera, kandi ngo zimeze nk’utubuto tw’inyanya.

Ntahobadashyira akomeza avuga ko mu Bamikazi ababyeyi bamubwiye ko bahashyinguwe, harimo Nyirayuhi na Nyiratamba, ariko akaba nta Mwami w’Umushumi wahazanwaga icyo gihe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rutare, Karyango Elise yatagangarije iki kinyamakuru ko bakoze ubuvugizi ku nzego zo hejuru bakanagerageza gushyira urwibutso ahashyinguye Umwami Rwabugili, ngo amateka aria ho atazasibangana.

Karyango aragira ati "Igikorwa cy’ibanze twakoze ni ukubanza kumenya aho hantu hagera kuri harindwi haterwa amaborune, bikaba binateganijwe ko abaturage bahatuye bazimurwa, kuko hari abo usanga ibigabiro by’Abami biri mu masambu yabo.

Umwanditsi: Nsengiyumva Fidèle


2

373

25/04/2013
Share on Facebook
Comments - Bimburira abandi gutanga Igitekerezo cyawe -

Aha ugomba kuhuzuza
Izina
Email
Igitekerezo *


AMASHAKIRO

Survey

Muri aya masositeye y’itumanaho, ni iyihe igerageza gukora neza?
MTN
Tigo
Airtel

TWOHEREREZE INKURU

Twitter

Newsletter


Inkuru mu mashusho




Création de site internet au Rwanda: Netinka Rwanda